Inyandiko yo kwemera kugira uruhare mu bushakashatsi ku igerageza rikorwa mu rwego rw’ubuvuzi

Iyi nyandiko yo kwemera kugira uruhare mu bushakashatsi nta gahato igenewe abagore batwite bajya kwisumisha kuri bimwe mu bitaro byatoranijwe mu Rwanda; tukaba twifuza ko abo bagore bagira uruhare mu bushakashatsi turimo dukora ku mikorere y’imashini ikoranye ubwenge ku buryo itanga amakuru ako kanya yerekana uko umutima w’umwana ukiri mu nda ya nyina uba urimo utera (ni uburyo buzwi nka CTG) hagamijwe kunoza serivisi zo gufasha umugore uri ku nda no mu gihe cyo kubyara.

Wowe watoranijwe nk’umwe mu bashobora kugira uruhare muri ubu bushakashatsi kubera ko bigaragara ko ufite ubuzima bwiza ukaba udatwise impanga kandi byibura ugejeje ku myaka 18.
Ubu bushakashatsi bwemewe na Komite ishinzwe uburenganzira bw’abakorerwaho ubushakashatsi. Ikindi kandi ni uko iri gerageza rizakorwa hubahijwe ibikubiye mu Masezerano ya Helsinki ndese no ku mabwiriza arebana n’ ibikorwa biboneye mu by’ubuvuzi. Umuganga uzakora ubu bushakashatsi azahembwa n’umuterankunga kugira ngo akore iri gerageza mu rwego rw’ubuvuzi.

Intego z’ubushakashatsi

Ubu bushakashatsi bugamije gusobanukirwa neza n’imikorere yihariye y’imashini yo mu rwego rwa CTG iherutse gukorwa mu minsi ya vuba na Spiker Ltd. Iyi mashini nshyashya ikoze mu buryo bugezweho ikaba ikoresha ubwenge bumeze nk’ubw’umuntu ku buryo ikora isesengura ry’ibizami bya CTG ako kanya ikimara kwakira amakuru ikeneye gusesengura nta mwanya na muo unyuzemo. Ni imashini kandi inoza imisobanukirwe y’amashusho atangwa n’ubu buryo bwa CTG igahita iha amakuru abakora ibikorwa by’ubuvuzi ku birebana n’uko ubuzima bw’umwana uri mu nda ya nyina buhagaze.

Kwitabira ubushakashatsi no guhakarika umuntu akabuvamo

Kwitabira ubu bushakashatsi bikorwa ni ku bwende bwawe nta gahato na gake karimo. Mu gihe waba wemeye kugira uruhare muri ubu bushakashatsi, ushobora guhagarika ukabuvamo igihe icyo ari cyo cyose kandi nta bihano cyangwa ingaruka iyo ari yo yose byakugiraho. Mu gihe kandi waba uhisemo kutagira uruhare muri ubu bushakashatsi kuri iri gerageza rizaba rikorwa, nta ngaruka byakugiraho ku birebana n’uburyo usanzwe witabwaho n’ibitaro ubwo bushakashatsi buzaba bubemeramo.

Uhagarariye ubushakashatsi ndetse n’itsinda bakorana muri ubu bushakashatsi kandi ntabwo bashobora gutuma uburenganzira bwawe mu kwivuza ndetse no ku kubona izindi serivisi usanzwe wemerewe buhungabana.

Uko ubushakashatsi buzakorwa

Imashini yihariye yakozwe na Spiker Ltd izashyirwa mu bitaro bizaba bikorerwamo igeregeza noneho abakozi bakora mu by’ubuzima bayikoreshe bubahiriza amategeko n’amabwiriza asanzwe akurikizwa mu bitaro ku birebana no gukoresha uburyo bwa CTG mu gihe umugore atwite no mu gihe ari ku nda. Uburyo bwa CTG buzifashishwa bufatira icyarimwe amakuru arebana n’uburyo umutima w’umwana uri mu nda ugenda utera (FHR) ndetse n’uburyo ibise biza. Ya mashini ya CTG muri ako kanya izaba isesengura amakuru yakiriye ari nako itanga amakuru arebana n’imiterere y’ubuzima bw’umwana uri mu nda. Muri gahunda z’iri gerageza rikorwa muri ubu bushakashatsi, Itsinda ry’Abaganga mu Buyapani ryitwa ‘Mother Key Medical Group’ rizaba ririmo rireba imikorere ya ya mashini bifashishije iya kure.

Ingaruka n’Ibindi byabangamira umuntu muri ubu bushakashatsi

Ntabwo hari ikintu gishobora kubangamira umuntu giteganywa ko cyaterwa n’igerageza mu by’ubuvuzi rizakorwa muri ubu bushakashatsi, bivuze ko nta ngaruka zigaragara ubushakashatsi bwateza ababwitabiriye. Hari ukubangamirwa ariko kuri ku gipimo cyo hasi cyane gushobora guterwa n’ikoreshwa risanzwe ry’ubu buryo bwa CTG mu gihe bagushyize kun da ibikoresho bituma hagaragara uko ubuzima mu nda buhagaze ndetse n’imikandara yifashishwa.

Mu gihe ubu bushakashatsi burimo bukorwa waba ubonye ikintu kidasanzwe kikubayeho, ugomba guhita umenyesha umuganga uzaba ukora ubu bushakashatsi; bishobora kuba nk’ikintu cyagukomeretsa cyangwa ikindi kibazo waba uketse ko gifitanye isano n’ibyaba bigukorerwaho. Uko ubuzima bwawe busanzwe bumeze bishobora gukomeza bityo ariko hari ubwo habaho impinduka. Mu rwego rw’ubushakashatsi nk’ubu, hari ubwo hashobora kuba hari ikibazo cyaba ku babukorerwa ariko wenda kikaba kitari cyamenyekana. Tuzakomeza kugenda tuguha amakuru ku kintu cyose cy’ingenzi gishobora kugira ingaruka iyi n’iyi ku migendekere y’ubu bushakashatsi.

Ubwishingizi

Umuterankunga w’ubu bushakashatsi yiyemeje kwishyura amafaranga yose ya ngombwa yo kwivuza mu gihe haba habaye impanuka cyangwa ikindi kibazo cyaba gishingiye ku buryo butaziguye ku kuba umuntu yaritabiriye ubu bushakashatsi ku igeregeza mu by’ubuvuzi. Mu buryo rusange, umuterankunga cyangwa umwishingizi mu by’ubuzima yishyura ikigomba gusimbura cyangwa kujya mu cyimbo cy’ibyabaye bidasabye ko wowe ugombye kwerekana ikosa ryabaye bikaba byateye ingorane iyi n’iyi biturutse ku buryo butaziguye ku gukora iri gerageza cyangwa mu bundi buryo bwakoreshejwe hubarijwe ibigenwa muri ubu bushakashatsi. Ariko na none, umuterankunga ntabwo azabazwa ikintu wabura, ikibazo cyangwa ingorane wahura nazo biturutse ku bintu bikurikira: Ikibazo wahura nacyo utubahirije uko ubushakashatsi bugennye cyangwa guhura n’ikindi kibazo biturutse ku burangare bwawe bwite.

Inyungu

Nta kintu wasezeranywa ko cyaba inyungu yawe bwite uzavana mu kugira uruhare muri ubu bushakashatsi ku igerageza mu by’ubuvuzi. Ariko nubwo bitameze gutyo, kugira uruhare rwawe muri ubu bushakashatsi bishobora kuzafasha gukora imashini ikoresha uburyo bwa CTG yazafasha kugabanya impfu zishingiye ku ngorane zigendanye no kubyara.

Kubika ibanga

Inyandiko zose zigaragaza umwirondoro wawe zizabikwa mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane kandi ntabwo zishobora gushyirwa ku karubanda. Umuganga ndetse n’itsinda ry’abashakashatsi bazifashisha amakuru akureba ku birebana n’ubushakashatsi gusa. Abahagarariye Ikigo cy’igihugu Gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) ndetse n’abahagarariye Komite ishinzwe uburenganzira bw’abakorerwaho ubushakashatsi mu Rwanda (RNEC) bashobora gukenera kureba ku makuru y’abakorerwaho ubushakashatsi. Kubera iyo mpamvu bashobora gukoresha izina ryawe, ariko amategeko abategeka kubika ibanga no kutagira undi muntu babwira umwirondoro wawe.

Igihembo, ibyishyurwa n’ibindi bisaba amafaranga

Nta mushahara uzahabwa kubera ko wagize uruhare muri ubu bushakashatsi. Umuterankunga azishyura ikiguzi gisabwa ku byagukoreweho mu bushakashatsi, ndetse n’ibindi bizami byiyongeraho kimwe no ku bindi bikurikizwa muri ubu bushakashatsi. Byaba wowe cyangwa umwishingizi wawe mu by’ubuzima nta n’umwe uzasabwa kubyishyura.

Icyatuma udakomeza kugira uruhare muri ubu bushakashatsi

Kugira uruhare mu bushakashatsi bishobora kurangira kubera impamvu zikurikira:

  • Mu gihe udakurikiza amabwiriza atangwa n’umuganga ukora ubushakashatsi
  • Mu kutubahiriza icyo ubushakashatsi bugena mu biba biriho bigukorerwaho
  • Mu gihe umuganga ukora ubushakashatsi ahisemo guhagarikira aho ku nyungu zawe
  • Mu gihe umubare w’abari bateganijwe gukorerwaho ubushakashatsi udahagije cyangwa uwo abari bakenewe wabonetse
  • Mu gihe uUmuterankunga cyangwa ikigo cy’ubushakashatsi gihagaritse ubushakashatsi ku mpamvu zidasobanurwa
  • Mu gihe umuterankunga aretse itsinda gukorana n’itsinda urimo ku mpamvu zidasobanurwa.

Abo wavugisha ngo bagire icyo bagusobanurira muri ubu bushakashatsi ku igerageza mu rwego rw’ubuvuzi

Ku makuru arebana n’iby’ubuvuzi muri ubu bushakashatsi, wavugisha Dr. Dusingizimana Vincent kuri nimero 078-821-4231. Ku bindi bibazo rusange birebana n’amahame y’ikoreshwa ry’imashini ya CTG ndetse no ku yandi makuru kuri iri gerageza mu by’ubuvuzi, turagusaba ko wavugisha Dr. Kizito Nkurikiyeyezu kuri nimero 078-714-7380. Mu gihe mwaba mufite ibibazo, impungenge cyangwa ikintu mwaba mutishimiye ku burenganzira bwanyu nk’abafite uruhare muri ubu bushakashatsi, mwavugisha Umuyobozi mukuru wa Komite ishinzwe uburenganzira bw’abakorerwaho ubushakashatsi mu Rwanda, Dr. Mazarati (Tel: 0788 309 807) cyangwa Porofeseri David Tumusiime, 07887493948.

Imiterere y’inyandiko yo kwemera kugira uruhare mu bushakashatsi

Mu gihe nshyize umukono kuri iyi nyandiko, ndemeza ko:

  • Nasomye inyandiko ikubiyemo amakuru ndetse n’inyandiko yiswe version 1.0 zirebana n’ubu bushakashatsi
  • Nahawe umwanya wo kubaza kandi ibisubizo nahawe biraboneye
  • Nafashe umwanya wo kuganira n’abandi kuri ayo makuru noneho mbona gufata icyemezo cyo kwemera kugira uruhare muri ubu bushakashatsi cyangwa kubireka
  • Nzahabwa inyandiko ivuga ko nemeye kugira uruhare mu bushakashatsi iriho itariki n’umukono
  • Nemeye kugira uruhare muri ubu bushakashatsi