Amakuru agenewe abitabira ubushakashatsi
Fata akanya ko gusoma ibyanditse muri iyi nyandiko kandi ubaze ibibazo niba hari icyo utumva.
Title | Ubushakashatsi ku mikorere y’imashini ikoranye ubwenge ku buryo itanga amakuru ako kanya yerekana uko umutima w’umwana ukiri mu nda ya nyina uba urimo utera (buzwi nka CTG) hagamijwe kunoza serivisi zo gufasha umugore uri ku nda no mu gihe cyo kubyara . |
---|---|
Sponsor | Spiker Ltd. |
Investigator | Dr. Kizito Nkurikiyeyezu, Ph.D. Dr. Dusingizimana Vincent, MD., M.Med |
Ubu bushakashatsi bugamije iki?
Ubu bushakashatsi bugamije gusobanukirwa neza n’imikorere yihariye y’imashini yo mu rwego rwa CTG iherutse gukorwa mu minsi ya vuba na Spiker Ltd. Iyi mashini nshyashya ikoze mu buryo bugezweho ikaba ikoresha ubwenge bumeze nk’ubw’umuntu ku buryo ikora isesengura ry’ibizami bya CTG ako kanya ikimara kwakira amakuru ikeneye gusesengura nta mwanya na muo unyuzemo. Ni imashini kandi inoza imisobanukirwe y’amashusho atangwa n’ubu buryo bwa CTG igahita iha amakuru abakora ibikorwa by’ubuvuzi ku birebana n’uko ubuzima bw’umwana uri mu nda ya nyina buhagaze.
Ninde wateguye ubu bushakashatsi?
Ubu bushakashatsi bwateguwe na company y’abayapani yitwa Spiker Ltd kandi bwemejwe n’abahagarariye Komite ishinzwe uburenganzira bw’abakorerwaho ubushakashatsi mu Rwanda
Kuki natoranyijwe?
Watoranyijwe nk’umuntu ushobora gukora muri ubu bushakashatsi kuko uri umubyeyi ufite ubuzima bwiza, udatwite impanga kandi ufite imyaka nibura 18. Kuza muri ubu bushakashatsi ni ku bushake bwawe kandi ushobora kubuvamo igihe cyose wumva utakibishaka.
Ese ni ngombwa ko ngira ururhare muri ubu bushakashatsi?
Kwitabira ubu bushakashatsi bikorwa ni ku bwende bwawe nta gahato na gake karimo.
Hari ingaruka nanze kwitabira ubu bushakashatsi?
Mu gihe waba wemeye kugira uruhare muri ubu bushakashatsi, ushobora guhagarika ukabuvamo igihe icyo ari cyo cyose kandi nta bihano cyangwa ingaruka iyo ari yo yose byakugiraho. Mu gihe kandi waba uhisemo kutagira uruhare muri ubu bushakashatsi kuri iri gerageza rizaba rikorwa, nta ngaruka byakugiraho ku birebana n’uburyo usanzwe witabwaho n’ibitaro ubwo bushakashatsi buzaba bubemeramo. Uhagarariye ubushakashatsi ndetse n’itsinda bakorana muri ubu bushakashatsi kandi ntabwo bashobora gutuma uburenganzira bwawe mu kwivuza ndetse no ku kubona izindi serivisi usanzwe wemerewe buhungabana.
Bizagenda bite ni nitabira ubu bushakashatsi?
Nuramuka wemeye kwitabira ubu bushakashatsi, Imashini yihariye yakozwe na Spiker Ltd izashyirwa mu bitaro bizaba bikorerwamo igeregeza noneho abakozi bakora mu by’ubuzima bayikoreshe bubahiriza amategeko n’amabwiriza asanzwe akurikizwa mu bitaro ku birebana no gukoresha uburyo bwa CTG mu gihe umugore atwite no mu gihe ari ku nda. Uburyo bwa CTG buzifashishwa bufatira icyarimwe amakuru arebana n’uburyo umutima w’umwana uri mu nda ugenda utera (FHR) ndetse n’uburyo ibise biza. Ya mashini ya CTG muri ako kanya izaba isesengura amakuru yakiriye ari nako itanga amakuru arebana n’imiterere y’ubuzima bw’umwana uri mu nda. Muri gahunda z’iri gerageza rikorwa muri ubu bushakashatsi, Itsinda ry’Abaganga mu Buyapani ryitwa ‘Mother Key Medical Group’ rizaba ririmo rireba imikorere ya ya mashini bifashishije iya kure.
Ese ubu bushashatsi bushobora kurangira mbere y’igihe cyateganyijwe?
Kwitabira ubu bushakashatsi bikorwa ni ku bwende bwawe nta gahato na gake karimo. N’uramuka witabiriye, ushobora no kuvamo igihe cyose ubishatse kandi nta ngaruka bizakugiraho. Ikindi, abateguye ubu bushakashatsi bashobora kubuhagarika igihe icyari icyo cyose babona bikenewe cyangwa se babona byaba byiza ubihagaritse.
Ese ntintitabira ubu bushakashatsi noneho nzivuza nte?
Nutitabira ubu bushakashatsi, uzavurwa nk’uko n’ubundi ibitaro bisanwe bivura abandi bagore batwite. Ntabwo ari ngombwa kwitabira ubu bushakashatsi kugirango uvurwe.
Ni akahe kamaro bizangirira ninitabira ubu bushakashatsi?
Iyi mashini iteganyijwe gufasha umuganga kukuvura neza no kugirango abashe gufata icyemezo ku buzima bwawe byihuse. Gusa, muri rusange nta nyungu zawe bwite uzakura muri ubu bushakashatsi. Kwitabira ubu bushakashatsi ahubwo bizafasha ko mu gihe kiri imbere hashobora gukowrwa akamashini kazagabanya imfu ziba igihe bari kubyaza.
Ni izihe ngaruka mbi zo kwitabira ubu bushakashatsi?
Muri rusange, nta ngaruka mbi twumva wagira igihe uri muri ubu bushakashatsi. Aka kamashini kazajya gasesengura uko umutima w’umwana wawe uri gutera. Ntabwo ari umuti wo kumira kandi imashini ikoreshwa isanzwe n’ubundi ikoreshwa mu bitaro.
Ese amakuru yange bwite avuye muri ubu bushakashatsi azatangazwa?
Inyandiko zose zigaragaza umwirondoro wawe zizabikwa mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane kandi ntabwo zishobora gushyirwa ku karubanda. Umuganga ndetse n’itsinda ry’abashakashatsi bazifashisha amakuru akureba ku birebana n’ubushakashatsi gusa. Abahagarariye Ikigo cy’igihugu Gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) ndetse n’abahagarariye Komite ishinzwe uburenganzira bw’abakorerwaho ubushakashatsi mu Rwanda (RNEC) bashobora gukenera kureba ku makuru y’abakorerwaho ubushakashatsi. Kubera iyo mpamvu bashobora gukoresha izina ryawe, ariko amategeko abategeka kubika ibanga no kutagira undi muntu babwira umwirondoro wawe.
Amakuru avuye muri ubu bushakashatsi azabikwa ate?
Abashakashatsi bazabika amakuru yose ahantu hizewe kandi hafite umutekano.
Nabaza nde igihe mfite ikibazo?
Uramutse ufite ikibazo cyangwa andi makuru arebana n’ubu bushakashatsi, wavugisha Dr. Dusingizimana Vincent kuri nimero 078-821-4231. Ku bindi bibazo rusange birebana n’amahame y’ikoreshwa ry’imashini ya CTG ndetse no ku yandi makuru kuri iri gerageza mu by’ubuvuzi, turagusaba ko wavugisha Dr. Kizito Nkurikiyeyezu kuri nimero 078-714-7380.
What should I do if I have any concerns or complaints?
Mu gihe mwaba mufite ibibazo, impungenge cyangwa ikintu mwaba mutishimiye ku burenganzira bwanyu nk’abafite uruhare muri ubu bushakashatsi, mwavugisha Umuyobozi mukuru wa Komite ishinzwe uburenganzira bw’abakorerwaho ubushakashatsi mu Rwanda, Dr. Mazarati (Tel: 0788 309 807) cyangwa Porofeseri David Tumusiime, 07887493948